Abefeso4:20-21
Ariko mwebweho ntimwize Kristo mutyo, niba mwaramwumvise mukigishirizwa muri we ibihura n’ukuri ko muri Yesu,
44. MURI KRISTO YESU TURI ABIGISHWA
Ubwo Yesu yasigiraga abigishwa be inshingano yabasabye guhindura abo mu mahanga yose abigishwa, ibi bikaba byerekana ko udashobora kuba muri Kristo utari umwigishwa we.
Umurongo dusomye utweretse ko muri Kristo Yesu honyine tuhigira ukuri kandi ukuri ni ijambo ry’Imana kukaba na Yesu wagize ati: “Ninjye nzira ukuri n’ubugingo”
Mwene data,
Mbere yo kuba umushumba, umudiyakoni, umuvugabutumwa, umuririmbyi, umwigisha ETC… menya ko muri Yesu Kristo turi abanyeshuri maze wemera kwigishwa n’ijambo rye nibwo ibindi uzabisohoza neza.
Halleluiaah