1 Kor1:30
Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa,
UMWANZURO
Nyuma y’igihe kinini tuvuga ku kuba muri Kristo, umukristo wese akwiriye kumenya ko aho umunyabwenge ari hamugenera uko yitwara
kuko ntiwajya mu nzu irimo amatapi n’inkweto zanduye cyangwa ngo ujye ahantu hatari ogisijeni utayitwaje ngo ubeho, ntiwaninjira mu Rwanda ku mugaragaro witwaje kanyanga kuko ari ikizira muri rwo.
Niyo mpamvu natwe dukwiriye kugenzura niba dutuye muri we kuko iyo Imana iduhaye kuba muri we idutoza n’uko tuhaba kubw’icyubahiro cy’ubwiza bwayo.
Mwene data,
Ni iby’igiciro gikomeye guhabwa Yesu ho ubuturo duturamo tukaba abera, tukaba amahoro kuko ni nawe uduhuza n’ijuru ni nawe uzaza kudutwara kuko turi muri we.
Niba uri muri Yesu neza, gumamo
Imana iguhe umugisha!