Yoh 17:3
Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo.
0⃣ Amagambo abanza
➖➖➖➖➖➖➖➖
Mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana habamo uburyo Yesu yivuze agaragaza umurimo we mu bamwizera, ariyo mu rurimi rw’icyongereza yitwa Seven I am statements of Jesus
Umurongo dusomye utwibujije ko kumenya Imana na Yesu ari bwo bugingo buhoraho kuko burya no mu buzima busanzwe ubumenyi bugira imbaraga zihindura ababufite.
Ubwo tugiye kuyavugaho rero nagira ngo uzafate umwanya wo kwitekerezaho urebe niba uko Yesu yivuze, uwo murimo warakoretse cyangwa akomeje kuwukora muri wowe nusanga waraciye iyo sano ibahuza umugarukire nawe azakugarukira.
Maranatha