UBURYO BURINDWI YESU YIVUZEMO AKORESHEJE: NDI (NI JYE)

Yohana 6:35
Yesu arababwira ati “Ni jye mutsima w’ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n’unyizera ntabwo azagira inyota na hato.

  1. NI JYE MUTSIMA W’UBUGINGO

Ijambo duhereyeho ryerekana umumaro Yesu afitiye abamwizera ukomeye wo gutunga ubugingo bwabo nk’uko umutsima (uhagarariye ibyo kurya) utunga ubuzima bw’abantu mu isi isanzwe.
Twese tubiziranyeho ko ubuzima budafite ibyo kurya muri iyi si budashoboka kereka habayeho irengayobora (exception) ry’ijuru kubw’impamvu zaryo.
Aha rero ukwiriye kugenzura niba mu buzima bwawe bw’Umwuka ubana na Yesu utanga intungabugingo nk’uko ubana n’umutsima usanzwe ngo ubone intungamubiri kandi uyu mutsima ubonekera mu ijambo rye nk’uko yagize ati:

Umwuka ni we Utanga ubugingo, umubiri nta cyo umaze. Amagambo mbabwiye ni yo mwuka, kandi ni yo bugingo, Yoh 6:63

Yohana 8:12
Yesu yongera kubabwira ati “Ni jye mucyo w’isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo.”

One Reply to “UBURYO BURINDWI YESU YIVUZEMO AKORESHEJE: NDI (NI JYE)”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *