2. NI JYE MUCYO W’ISI
Yohana 8:12
Yesu yongera kubabwira ati “Ni jye mucyo w’isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo.”
Irindi jambo ryerekana umumaro Yesu afitiye isi ndetse cyane cyane ubugingo bw’abamwizera nk’uwo umucyo ugirira abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Turi abana itara ryarazimaga umwana umwe akakunosha nawe ukanosha uwo ukeka intambara ikarota hagati yacu kuko nta mucyo, ariko iyo umucyo wazaga twese twitwaraga neza.
(Yesu ni umwami w’amahoro)
Twese tuzi kandi uburyo umucyo ugira umumaro ku buryo n’Imana ubwayo ari wo yahereyeho irema kandi natwe iyo udahari indi mirimo irahagarara hakabanza gushakwa umucyo.
Bene data,
Aho umucyo wa Yesu uri abantu babana amahoro kandi bakabaho nta cyo bikanga kuko bafite umucyo, n’imirimo kandi igenda neza buri wese mu mwanya wawo kuko dufite umucyo.
Mbese ko Yesu yatubereye umucyo kandi akadusaba natwe kubera abandi umucyo wowe ubayeho ute?
Tunga Yesu uzaba umucyo nkawe aho uri abantu bumve baguwe neza.