UBURYO BURINDWI YESU YIVUZEMO AKORESHEJE: NDI (NI JYE)/Seven I am statements of Jesus


Yoh 10:7
Nuko Yesu arongera arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ari jye rembo ry’intama.
3. NI JYE REMBO RY’INTAMA
Ijambo tugezeho riratwereka Yesu nk’itangiriro ry’urugendo rujya mu ijuru kuko iyo winjiye mu nyubako mu buryo buzwi kandi bwemewe uba ugomba kunyura ku irembo.

Irindi banga rihishe hano ni uko iryo rembo atari irembo rya bose ahubwo ni irembo ry’abemeye kuba intama ze (guca bugufi ukaba wanamburwa ubuzima kubwe utuje)

Bene Data,
Yesu niwe rembo rirasukirwaho mu nzira ijya mu ijuru kuko kumwizera ukakira ubwami bwe muri wowe ukihana ibihabanye n’ubwo bwami niko kwinjira.

Mbese winjiye neza? Komeza, kandi niba utarinjiye, injira inzira ikigendwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *