Yohana 10:11
“Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze,
4. NI JYE MWUNGERI MWIZA
Za ntama twabonye zinjirira ku irembo, ijambo rya kane ritubwiye ko, Yesu akomeza kubana nazo nk’uko umwungeri abana n’intama akazimenyera icyo zikeneye cyose kugira ngo zikomeze kugira ubuzima bwiza.
Ushaka kureba umumaro w’umwungeri mu buzima bw’intama ari nawo wa Yesu ku buzima bwacu, wasoma Zaburi ya 23 ukamenya icyo umwungeri akubikiye ntuzongere gutinya ikibi cyose naho wanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu.
🙏🏾Nshuti mukundwa, umwungeri wakumeneye amaraso akaguhesha kuba intama y’Imana arashaka ko uguma mu rwuri rwe, aho wumva ijwi rye ukabasha gukora icyo akubwiye kuko ari cyo bugingo bwawe.
Gumamo.