Yoh 11:25
Yesu aramubwira ati “Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho,
5. NI JYE KUZUKA N’UBUGINGO
Iri jambo Yesu yarivugiye kwa Mariya na Marita ubwo yajyaga kuzura Lazaro wari umaze iminsi ine apfuye, Marita yamugaragarije ko umuzuko yizeye uzaba nyuma Yesu akamuha ikizere amubwira ati Ni jye kuzuka.
Iri ni ijambo ryerekana umurimo ukomeye Yesu adukorera bwa mbere iyo atuzuye adukura mu byaha nyuma akaduha ubugingo bwinshi budushoboza kutabisubiramo.
Ni umurimo kandi Yesu azadukorera ubwo igihe cyo kuzuka kizagera nk’uko yahamije ko abishoboye kandi koko akabikora (si rimwe, si kabiri)
Mbese utinya urupfu?
Ibuka ko office yo kuzura no kuzuza abo yazuye ubugingo (ubuzima) Yesu ayihorana maze utinyuke kandi uhumure.