6. NI JYE NZIRA, UKURI N’UBUGINGO
__________________________________
Yoh 14:6
Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.
Iri jambo Yesu yarisubije Toma wari umubajije uburyo bamenya inzira batazi aho agiye Yesu amusubiza agira ati: ni jye nzira, ukuri n’ubugingo.
Twabonye ko Yesu ari we rembo none hano atweretse ko nyuma y’iryo rembo akomeza kutubera inzira dukomerezamo urugendo cyane ko tubiziranyeho ko:
Nta nzira, nta kugenda
Nta kuri, nta kumenya
Nta bugingo (ubuzima) nta kubaho.
Yesu rero niwe uduhesha kumenya kandi akaduha kubaho ubuzima bw’ibyo twamenye mu gihe cyose turi muri we kuko niwe banze ryo kwizera akaba n’umuhuza w’iserano rishya.
Numusiga, uzaba ubuze byose kandi nutamumenya ntacyo uzaba uzi ahubwo uzaba ukeneye kuvukira muri we nka Nikodemu.
Nibyo koko kumenya Yesu ,kugendana na Yesu niko kumenya byose no kugera kwa Data