UBURYO BURINDWI YESU YIVUZEMO AKORESHEJE: NDI (NI JYE)/Seven I am statements of Jesus


Yoh 15:1
“Ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira.

7⃣ NDI UMUZABIBU W’UKURI

Ndi ya nyuma dusorejeho iratugaragariza Yesu nk’isoko yo kubaho kwacu mu buryo budasubirwaho kuko ishami ritabasha kubaho inyuma y’igiti kandi intungabuzima ryayo ziba muri cyo.

Yesu ni umuzabibu tukaba amashami ashinzwe kwera imbuto (binyuze muri we) mu gihe Data wa twese nawe atuba hafi adukiza ibyonnyi byose byatuma tudakora Uwo murimo twahamagariwe.

Bene data,
Nk’uko ubuzima bw’ishami buba mu giti niko ubuzima bw’umukristo buba muri Kristo, bityo ndagukangurira kumukunda ukabihamisha gukunda amagambo ye no kuyumvira kuko ari yo ahishemo ubugingo(ubuzima) bwose ukeneye mu rugendo bigahamywa n’uko wera imbuto z’ubuzima bw’Imana muri we (urukundo, ibyishimo, etc…)

One Reply to “UBURYO BURINDWI YESU YIVUZEMO AKORESHEJE: NDI (NI JYE)/Seven I am statements of Jesus”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *