Kol 1:16-17
kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe.
Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we.
UMUSOZO
Tumaze iyi minsi twibukiranya isano ndetse n’ubumwe Dukwiriye kugirana na Yesu aho twabonye ko,
Tutabasha kubaho tutamufite kuko niwe mutsima udutungira ubugingo bityo akaba n’ubugingo bwacu.
Ntidushobora kandi kumenya inzira tutamufite kuko niwe mucyo akaba inzira ndetse n’umwungeri utuyobora muri yo.
Niwe kuri niwe muzabibu dukuraho ubuzima kandi ni nawe kuzuka kuko abasha kudusubiza kubaho nk’uko afite imbaraga zimushoboza kwigandurira byose.
Niwe byose
Mbese akubereye byose koko mu buzima cyangwa ni mu magambo gusa?
Genzura uko mubanye umubwire aguhe imbaraga zigushoboza kumuvomamo byose ukeneye.
Amen