KWISUZUMISHA IBYANDITSWE BYERA (Day1)

Kuva 25:40
Ugire umwete wo kubirema, ukurikize icyitegerezo cyabyo werekewe kuri uyu musozi.

0. AMAGAMBO ABANZA

Mperutse kugendana n’umwenjennyeri umwe abwira abakozi bubakaga ati: “mbere yo kurenga iyi ntambwe muzabanze mumbwire nze ngezure ubuziranenye bw’ibyakozwe.

Ibyanditswe byera nabyo bitubwira ko umwami Yesu agenzura imitima kandi tuzi ko mu minsi izaza azakora igenzura simusiga aho abakijijwe nk’uko bitegetswe bazashimwa abandi bakagawa bakanahanwa ndetse n’imirimo yakozwe igashyirwa ku gipimo.

Mwene data,
Nk’uko Mose yasabwe gukora byose agendeye ku byo yabwiwe natwe dusabwa kugendera ku ijambo rya Kristo, bityo ukwiriye guhora ugenzura ko urugendo rwawe rwujuje ubuziranenge mbere yo kuza k’umugenzuzi mukuru.

Halleluiah

One Reply to “KWISUZUMISHA IBYANDITSWE BYERA (Day1)”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *