KWISUZUMISHA IBYANDITSWE BYERA (Day3)

1Kor 11:31
Ariko twakwisuzuma ntitwagibwaho n’urubanza.

2. NIWISUZUMA UZIRINDA URUBANZA RUTARAKUGERAHO

_______

Salomo yasabye abinjira mu nzu y’Uwiteka kwegera bakumva kuko bibarinda gutanga ibitambo bitarimo kumenya yise iby’abapfapfa.

Kwisuzuma bihesha ababikora guhinduka no gukora ibintu uko bikwiriye bityo bakirinda urubanza rw’abadaha agaciro urugendo ndetse n’umurimo umwami yaturagije muri rusange.

Mwene data,

Fata umwanya wo gusuzuma urugendo rwawe ukoresheje ibyanditswe byera bizaguhesha kurukora uko bitegetswe wirinde urubanza ruzanwa no kuwangiza.

Halleluiaah

2 Replies to “KWISUZUMISHA IBYANDITSWE BYERA (Day3)”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *