KWISUZUMISHA IBYANDITSWE BYERA (Day5)

Galat 6:3-4
Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye. Ibyiza ni uko yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yirata ku bwe wenyine atari ku bwa mugenzi we,

4. NESHESHA UBWIBONE UMUTIMA WISUZUMA

Pawulo kandi yahuguye itorero ry’i galatiya kutibona mu mirimo ahubwo abasaba kwisuzuma neza kuko yari azi ko hahishemo ibanga ryo kunesha amoshya y’ubwibone.

Iyo usuzumisha ibyanditswe imirimo yawe, uhora ubona umwenda w’urukundo ufitiye uwakwitangiye aho kubona ibitangaza wakoze kandi bikaguhesha gukosora amakosa adakwiriye mu kwishyura uwo mwenda utashira.

Mwene data,

Igira ku muririmbyi wa 245 ujye ukunda kwigenzurira ku murimo wa Kristo ukubere ikitegererezo bizaguhesha intsinzi.

Halleluiah

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *