1Ingoma15:12-13
Arababwira ati”Mwebwe muri abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abalewi. Mwiyeze ubwanyu ndetse na bene wanyu, mubone kujya kuzamura isanduku y’Uwiteka Imana ya Isirayeli, muyishyire ahantu nayitunganirije.
Kuko ubwa mbere atari mwe mwayihetse, ni cyo cyatumye Uwiteka Imana yacu idusumira, kuko tutayishatse nk’uko itegeko ritegeka.”
5. KWIGENZURA BIZAKURINDA KUGUMA MU IKOSA (MU CYAHA)
Ubwo Dawidi yajyaga kuzamura isanduku y’Uwiteka nyiringabo, habayeho kubikora bitajyanye n’uko itegeko ry’Uwiteka ryavugaga kuko bayikoreje igare rikururwa n’inka aho kuyishyira ku bitugu by’abatambyi.
Ibi byatumye Imana ibacamo igikuba maze Dawidi abona ko harimo ikibazo ahita ahagarika igikorwa abanza kujya kugenzura aho ikibazo kiri ku yindi nshuro atanga itegeko twasomye.
Mwene data,
Ntukwiriye kuguma mu nzira idatunganye ahubwo urasabwa kwigenzura wasanga waranyuze ahabuzanywa ukagaruka mu nzira ikwiriye.
Halleluiaaah