Luka 15:17
Nuko yisubiyemo aribwira ati ‘Abagaragu ba data ni benshi kandi bahazwa n’imitsima bakayisigaza, naho jye inzara intsinze hano.
6. NYUMA YO KWIGENZURA, GARUKA MU RUGO
Nyuma yo kwigenzura, umwana w’ikirana yasanze ubuzima abayemo bubabaje agereranije n’ubwo yabagaho kwa se maze afata icyemezo cyo gusubirayo.
Umuntu ukora umwitozo wo kwigenzurisha ibyanditswe bimutera kudatinda mu mirimo y’ubugaragu kuko ahora yibutswa na byo ko turi abana b’Imana bikamuhesha gukora nk’uwikorera yaba yateshutse akagaruka mu rugo.
Mwene data,
Nawe fata umwanya wisubiremo urebe niba koko ukiri mu nzira y’uwaguhamagawe nusanga warayitaye wumvire ijwi rye rikwingingira kugaruka mu rugo.
Halluiaaah
Twisuzume murugo kwa data hari byose