KWISUZUMISHA IBYANDITSWE BYERA (Day8)

1Samweli 15:22-23
Samweli aramusubiza ati “Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama.

Kuko ubugome busa n’icyaha cy’uburozi, kandi n’udakurwa ku ijambo asa n’uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry’Uwiteka, na we yanze ko uba ku ngoma.”

7. NUTIGENZURA NGO UHINDUKE UZACIBWA
Imana yatumye Sawuli kurimbura ubwoko bw’abamaleki abikora uko itabishaka inamutumyeho Samweli aguma ku izima.

Sawuli iyo aba umunyabwenge yari bugenzure umurimo we akoresheje ibyanditswe kuko iri teka ryari ryaraciwe mu gihe cyo kuva kandi Imana itegeka ko byandikwa.

Mwene data,

Ibyanditswe bibereyeho kukuyobora inzira ikwiriye mu gihe cyose ubyiyambambaje ariko nutabiha agaciro bizaguciraho iteka ryo guhwanyurwa ku muzabibu kuko uteze imbuto zizanwa no kubyumvira.

Halleluiah

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *