KWISUZUMISHA IBYANDITSWE BYERA (Day9)

Yeremiya 8:4
“Maze kandi uzababwire uti ‘Uwiteka arabaza atya ati: Mbese abantu bagwa ubutazabyuka? Umuntu yayoba inzira ubutazayigarukamo?

UMWANZURO
Imana yagiranye ikibazo n’abisirayeli kuko batitaga ku miburo yayo igera aho yibaza iki kibazo yanyujije mu muhanuzi Yeremiya.

Ntibikwiriye ko natwe tubaho tutita ku bimenyetso bigaragaza ko twataye inzira (Nko kwibona mu ntambara zidakwiriye umukristo) mu gihe byabayeho ahubwo nka Dawidi dukwiriye kugenzura niba koko tukiri mu ijambo.

Ukwiriye rero kugira uwo mutima wibaza niba ukora byose nk’uko jambo yabihishuye kuko azaca urubanza agendeye ku ijambo rye si ku marangamutima.

Halleluiaaah

One Reply to “KWISUZUMISHA IBYANDITSWE BYERA (Day9)”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *