UBWENGE BUVA MU IJURU (Day1)

Yakobo 3:14-15
Ariko niba muhorana amakimbirane akaze mu mitima yanyu mugahorana intonganya, ntimukabyiratane ngo mubeshyere ukuri.
Bene ubwo bwenge si bwo bumanuka buvuye mu ijuru, ahubwo ni ubw’isi, ni ubw’inyamaswabantu ndetse ni ubw’abadayimoni,

AMAGAMBO ABANZA

Ubwo Yakobo yahuguraga itorero yageze ku ngingo yitwa ubwenge adusaba kutibwira ko ikitwa ubwenge cyose kiva mu ijuru kuko hariho n’ubw’isi ndetse n’ubw’inyamaswa.

Yakomeje yerekana ibiranga ubwenge buva mu ijuru kugira ngo abera bisuzume bamenye niba koko aribwo batunze.

Tugiye kurebera hamwe ibiranga ubwenge buturuka ku mana mu rwego rwo kubusaba Imana kuko ibutanga nk’uko yagize ati:
Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishama kandi azabuhabwa. (Yakobo 1:5)

Halleluiaaah

One Reply to “UBWENGE BUVA MU IJURU (Day1)”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *