Yakobo 3:17
Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, n’ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya.
2. NI UBW’ AMAHORO
➖➖➖➖➖➖➖➖➖➖
Amahoro mu mvugo isanzwe basobanura ko ari ukuba igihugu kitari mu ntambara, nta makimbirane umuntu afitanye n’abantu mu gihe amahoro mu mvugo ya Bibiriya aturuka ku mwami Yesu kuko niwe soko y’amahoro nk’uko byanditswe ko nta mahoro y’umunyabyaha agatungwa n’umutima wakiriye ubwami bwe..
👉🏾Umuntu wabyawe n’Imana atunga amahoro muri we kandi akayahesha n’abandi kuko ibirushya abandi bikababuza amahoro aba yarabibambye ibindi akamenya ko Kristo amubereye maso.
Bene data,
Ubwo amahoro ari imwe mu mbuto z’Umwuka akaba n’ikimenyetso cy’ubwenge buva mu ijuru, ukwiriye kugenzura niba uyatunze muri wowe kandi ukaba uyahesha abo mubana kuko nibwo bwenge bw’ukuri.
Shalom