Yakobo 3:17
Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, n’i ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya.
3. NI UBW’ INEZA
Mu mbuto z’Umwuka habamo imbuto yo kugira neza kandi bigaragara ko iyo mbuto iva mu bwenge bufite ineza kuko ubwenge bufasha umuntu kumenya uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyo azi.
Umuntu ufite ubwenge bw’Imana agira igikundiro mu bantu kuko Bibiriya ivuga ko ineza y’umuntu ariyo imutera gukundwa
Ubwenge butandukanya abantu rero burya si ubwavuye mu ijuru ahubwo ni ubw’ino niyo mpamvu ukwiriye kugenzura ubwenge bwawe uyu mwuka w’ineza uruhura abarushye ugahoza abarira ukita ku banyamibabaro, niba ubwawe butita ku bandi wasengana na Yakobo ugahindurirwa ugahabwa ubuturuka ku mana.
Shalom
God bless you