UBWENGE BUVA MU IJURU (Day5)

Yakobo 3:17
Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, n’ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya.

4. BWEMERA KUGIRWA INAMA
Bibiriya ivuga ko umuntu utemera kugirwa inama aba ameze nk’inka kuko niyo igenda idatekereza,
Hari abantu bumva ko kuba bavugana n’Imana bibahesha kugenda hejuru y’abandi ku buryo kumugira inama bidakunda.
Ariko n’ubwo bimeze bityo, Mose wavuganaga n’Imana bahanganye yakiriye inama ya sebukwe kandi kuyishyira mu bikorwa bituma yoroherwa n’umuryango w’abisirayeli uroroherwa.

Mwene data,
Menya ko hari ibintu Imana izakugezaho binyuze muri bene data, maze wemere kugirwa inama no gukorana n’abandi kuko Imana ikorera mu itorero ikatwubakira muri bene data.

Shalom

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *