Yakobo 3:17
Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, n’ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya.
6. BWUZUYE IMBUTO NZIZA
➖➖➖➖➖➖➖➖➖➖
Nk’uko twagiye tubibona Yakobo yagiye yerekana zimwe mu mbuto z’Umwuka zigaragazwa n’ubwenge buva mu ijuru ariko ageze hano yerekana ko muri rusange ubwenge buva mu ijuru bwera imbuto nziza kandi izi zituruka ku mwuka Wera abera bahawe nk’umuyobozi w’urugendo.
Ntiwavuga ko ufite ubwenge bw’Imana niba utera imbuto z’Umwuka Wera kuko zo ubwazo ni igihamya simusiga ko twahindutse abana b’Imana by’ukuri.
Mwene data,
Genzurisha icyo wita ubwenge imbuto z’Umwuka Wera kuko ababyawe n’Imana bose bakora byose bitabangamiye imbuto zayo ziba muri bo.
Shalom.
Be blessed Mtumushi