UBWENGE BUVA MU IJURU (Day8)

Yakobo 3:17
Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, n’ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya.

7️⃣NTIBUROBANURA KU BUTONI

Ubwenge buva mu ijuru bwemera abantu bose hatabayeho amarangamutima atewe n’ikintu cyatuma umuntu yimwa buburenganzira akwiye bugahabwa undi.

Umuntu ufite ubu bwenge Imana imutoza kutarebera abantu mu mateka cyangwa aho baturuka ahubwo buri wese agahabwa buburenganzira hagendewe ku kuri.

Mwene data,

Saba Imana ubwenge bukwigisha gufata no gufasha abantu uko bikwiriye hatabayeho kubarobanura ku butoni.

Shalom

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *