Yakobo 3:17
Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, n’ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya.
NTIBUGIRA UBURYARYA
Indyarya ni umuntu ukwereka ishusho itandukanye na nyirayo akaba yakibwira ko agukunda Kandi akwanga akakubwira ko ibintu ari sawa kandi ari kubigaya mu mutima.
Uyu mwuka w’uburyarya wabaga ku bafarisayo bagaragazaga ko bakunda Imana ku minwa ariko imitima yabo ikaba kure yayo bituma Yesu abacyaha.
Mwene data,
Ubwo indyarya itazinjira mu bwami bw’Imana saba Imana iguhe umutima utunga kandi ukagaragaza ukuri guhari kuko nicyo Imana idushakaho muri Kristo Yesu.
Shalom