Yakobo 3:17
Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, n’ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya.
9️⃣ UMWANZURO
➖➖➖➖➖➖➖➖➖➖
Tumaze iminsi tugaragaza ibintu 8 byerekana ubwenge buturuka mu ijuru mu rwego rwo kurebera hamwe niba tubutunze no kugenzura abo twita abanyabwenge niba Ari bo koko mu maso y’Imana.
Genzurisha ibyanditswe byera niba ubwo utunze buva ku mana koko nusanga bufitanye isano n’ubw’isi cyangwa ubw’inyamaswa upfukamire umuremyi wa byose umusaba kuguha ubwenge buzima nk’uko Yakobo yabidusabye muri aya magambo:
Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishama kandi azabuhabwa.
(Yakobo 1:5)
Hallelujah