Luka 10:39;42
39 Uwo yari afite mwene se witwaga Mariya, yari yicaye hafi y’ibirenge by’Umwami Yesu yumva ijambo rye.
42 ariko ngombwa ni kimwe, kandi Mariya ahisemo umugabane mwiza atazakwa.”
Ubwo Yesu yazaga mu isi yari afite impano y’ijambo yakuye ku mana ku buryo kubona uwo ayigezaho yabigereranije no kubona ibyo kurya muri aya magambo:
32 Arababwira ati”Mfite ibyokurya mutazi.”
34 Yesu arababwira ati”Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we. Yohana 4:32;34
Uyu munsi yari yahuye n’umusamariyakazi Ari kumuha ku mazi y’ubugingo abonekera mu ijambo rye.
Aya makuru yose aratwereka ko Yesu afite inyota y’abamwumva
Dushobora gukora imirimo myinshi nka Marita ndetse tukanahihibikana ariko niba tutagira umwanya wo kwicara ku birenge bya Yesu (imbere y’Ibyanditswe Byera) twaba turi abapfu nk’uko Salomo yabivuze:
Nujya mu nzu y’Imana ujye urinda ikirenge cyawe, niwegera ukumva biruta gutamba ibitambo by’abapfapfa, kuko batazi ko bakora nabi.
(Umubwiriza 4:17)
Ntibazi ko bakora nabi kuko batumvise ngo bamenye uko bakwiriye gukora.
Mwene data,
Mbese ujya ugira umwanya wo kugenzuza ibyanditswe imirimo ukora?
👉🏾Burya ntiwabasha kwibona
👉🏾Ntiwakorana amatiku.
👉🏾Ntiwakorana ishyari
👉🏾Ntiwakorana ubugambanyi
👉🏾Ntiwabasha kubaho muri kamere
Kuko ijambo ry’Imana ni umukoropesho ukoropa biriya byose ukabimara mu mutima w’uryemere
Ribike ufite inyota yo gukora ibyaryo rizakurinda gucumura ku mana
Shalom/ By Theophile