TURI ABANA B’IMANA BIDASUBIRWAHO

1 Yohana 3:1
Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye.

Imana Data irabyemeza.
Kandi nzababera So, Namwe muzambere abahungu n’abakobwa, Ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga.” Abakorinto 6:18

Imana umwana irabyemeza
Kuko uweza n’abezwa bose bakomotse kuri Imwe, ni cyo gituma adakorwa n’isoni zo kubita bene Se ati Abaheburayo 2:11

Umwuka Wera nawe yarabihamije
Umwuka w’Imana ubwe ahamanya n’umwuka wacu yuko turi abana b’Imana, Abaroma 8:16

Imana ishimwe ko urukundo rwayo rwaduhesheje ikiruta ibindi ari yo sano yo kuba abana bayo.

Murote Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *