1 Abakorinto 13:1
Nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga.
0. AMAGAMBO ABANZA
Bibiriya igaragaza ko itorero ry’i Korinto ryigeze kuzamo akavuyo gatewe no gushaka guhangana mu mpano aho buri wese yumvaga undi yaceceka akaba ari we ugaragara.
Mu kubandikira Pawulo yageragegeje kubagarura mu murongo abibutsa ko impano yose igomba kugengwa na nyirayo ntihabeho akavuyo ahubwo hakabaho gutegerezanya mu kuzikoresha.
Muri izo mpuguro ni naho yaberetse igikomeye kuruta byose ari cyo rukundo abana b’Imana barazwe na Yesu avuga ku bintu 10 bitarurangwamo N’ibindi bitanu biruranga nk’uko tugiye kumara iminsi tubivugwaho.
Maranatha.