1 Abakorinto 13:2
Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n’ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo.
- NTA RUKUNDO, IMPANO ZIBA ZIBAYE UBUSA
Mu mirongo itatu ya mbere Pawulo yabwiye itorero ko iyo impano zitarimo urukundo zihinduka ikintu kidafite ubuzima aho yatanze urugero ku guhanura, kuvuga indimi no gutanga.
Ibi bitwigisha ko iyi mbuto y’Umwuka yabanjirije izindi ku rutonde twabonye ari yo iha izindi ubuzima ndetse n’impano zikorera mu itorero zose zigomba kuba zishamikiye kuri yo.
Mwene data,
Urukundo rudutoza gukorera abandi tutishyize imbere nk’abashaka kugaragara niyo mpamvu dukwiriye gutumbira Kristo tukarumwigiraho ubuzima bwacu bwose.
Maranatha.
Be blessed Mtumushi