1 Abakorinto 13:4
Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza,
2. RURIHANGANA
Nk’uko twabibonye kwihangana ni imbuto y’Umwuka Wera ituruka ku mutima wagaburiwe kamere ya Kristo ukabasha gukunda ubikuye ku guha agaciro urwo wakunzwe.
Kwihangana bihesha nyira ko gutegerezanya ubwitonzi n’ubwenge butarimo ibyaha n’imyitwarire mibi icyo yasezeranijwe cyangwa icyo yizeye.
Mwene data,
Yakobo yatubwiye ko Hahirwa uwihanganira ibimugerageza bityo ihangane bizaguhesha gusoza urugendo utagiweho n’urubanza ndetse n’umugayo bigirwa n’abatihangana.
Maranatha