URUKUNDO RUHEBUJE BYOSE KUBA INGENZI(Day4)

1 Abakorinto 13:4
Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza,

3. RUGIRA NEZA

Kugira neza nayo ni Indi mbuto y’Umwuka Wera ituruka mu guha agaciro ineza twagiriwe n’Imana binyuze mu rukundo rwayo bityo iyo mbuto twasoromye tukayisangiza abandi.

Umuntu ufite urukundo muri rwo abandi bagenda babona ineza ze kuko mu rukundo habamo guharanira kubona abandi bishimye, banezerewe bityo icyabitera cyose ukagikora.

Mwene data,
Ineza yawe ikwiriye kumenywa n’abantu Bose kuko ni kimwe mu bigaragaza ko witeguye kuza k’umwami uzaza guhemba abamwigiyeho kugira neza.

Maranatha

3 Replies to “URUKUNDO RUHEBUJE BYOSE KUBA INGENZI(Day4)”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *