URUKUNDO RUHEBUJE BYOSE KUBA INGENZI(Day5)

1 Abakorinto 13:4
Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza.

4. NTIRUGIRA ISHYARI
Ishyari ni ubuzima bubabazwa n’ibyiza by’abandi ku buryo urifite ahorana urwango ku bamusize ndetse ribasha no kwera imbuto y’igomwa ku buryo uyu muntu yavutsa ubuzima abo yarigiriye.

Umuntu ufite umutima ukunda asabwa kwishimira ibyiza by’abandi agendeye mu ijambo ridutegeka gushyira imbere bagenzi bacu.

Mwene data,
Ni byiza ko utunga umutima wibuka ko ibyo wiyifuriza ugomba no kunezezwa ko abandi babigeraho kuko niryo tegeko ryita irya zahabu (Golden law)

Maranatha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *