URUKUNDO RUHEBUJE BYOSE KUBA INGENZI(Day7)

1 Abakorinto 13:4
Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza.

6. NTIRWIHIMBAZA
Umuntu ufite urukundo rwa Kristo Kandi ntabwo akorera gukomerwa amashyi no gushimwa ahubwo akora kuko mu rukundo habamo gutanga kuruta guhabwa.

Urukundo rwa Yesu rubamo imbaraga zitanga kwicisha bugufi no kunezezwa no kumwigiraho gukora neza no gutanga udategereje gukomerwa amashyi.

Mwene data, mu gihe abantu benshi bafite inyota yo kubahirwa no gushimirwa ibyo bakora, woweho ujye wigana Yesu gukora byose ngo Imana yubahwe.

Maranatha

One Reply to “URUKUNDO RUHEBUJE BYOSE KUBA INGENZI(Day7)”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *