1 Abakorinto 13:5
Ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu,
7. NTIRUKORA IBITEYE ISONI
Ahari urukundo ntihabaho imyitwarire idahuza n’ukuri ndetse n’umuco ukwiriye abantu aho usanga umuntu agayirwa imyitwarire we akumva ko ari uburenganzira bwe.
Pawulo yatubwiye ko byose tubyemererwa ariko duhitamo ibifite umumaro Kandi bitabera bene data igisitaza.
Mwene data,
Tunga urukundo rw’Imana uzabasha kwitwara neza kubw’icyubahiro cy’Imana mu mvugo, imyambarire N’ibindi.
Maranatha