URUKUNDO RUHEBUJE BYOSE KUBA INGENZI (Day9)

1 Abakorinto 13:5
Ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu

8. NTIRUSHAKA IBYARWO
Pawulo yerekanye ko ihame yahaye itorero ry’i Roma rishoboka gusa iyo hari urukundo aho yagiye ati: _Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose, ku by’icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we,_ *Roma 12:10*

Ab’ i Firipi bo yababwiye ko umuntu adakwiriye kwizirikana ubwe ahubwo akwiriye kuzirikana bagenzi be kubwo kugira wa mutima wari muri Kristo Yesu.

Mwene data,

Kimwe mu bizakwereka ko uri kwera urubuto rw’urukundo ni uyu mutima wifuriza abandi ibyiza n’ubwo wowe waba utabifite.

Maranatha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *