1 Abakorinto 13:5
Ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu,
11. NTIRUTEKEREZA IKIBI KU BANTU
Abantu bagira ibibi byinshi bityo kugira ngo tubashe kibatekereza neza bisaba ko tuba twarakiriye imbabazi z’Imana zidufasha kubabarira tukabatandukanya n’ikibi bakoze.
Bisaba imbaraga zo kutagira inzika no kwakira bene data kugira ngo tudahora tubatekereza nabi ahubwo tubakirane imbabazi tubone n’uko twabafasha kuva muri ubu bubi.
Bene data,
Dukwiriye kwegera Yesu cyane akadufasha kudahorana mu mutwe inabi twagiriwe kubw’ineza yatugiriye izarusha agaciro izo nabi.