1 Abakorinto 13:6
Ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri,
NTIRWISHIMIRA GUKIRANURWA KW’ABANDI
Umutima udafite urukundo wishimira intege nke no gukiranirwa by’abandi kuko bihesha nyirawo gukomeza kugaragara neza kubarusha.
Aha ni naho hashobora kuva umwuka wo kuregana hatagamijwe gukosora uwakosheje ahubwo hagamijwe kumushyirishamo ukaba wanamubeshyera ngo ukunde wemerwe ukundwe.
Mwene data,
Ujye ugira umwete wo gutumbira Yesu azaguha umutima utishimira ububi bw’abandi kuko nawe yemeye kwitanga ngo aguhanagureho ubwawe.
Maranatha