URUKUNDO RUHEBUJE BYOSE KUBA INGENZI(Day13)

1 Abakorinto 13:6
Ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri,

AHUBWO RWISHIMIRA UKURI


Urukundo nyakuri aho kunezezwa n’intege nke z’abandi ahubwo rwishimira ukuri kuko urukundo rw’Imana ruboneye rwose nk’uko ukuri kwayo kuboneye.

Urukundo rw’Imana rurangwa no kubona ukuri kwayo gushyirwa mu bikorwa kuko muri rwo niho twaguhishuriwe igihe Yesu yemeraga kutwitangira akemera gupfa kugira ngo ubutabera ari ko kuri kwayo gusohozwe.

Mwene data,
Nugendera mu rukundo rw’Imana ruzaguhesha kumenya no kunezererwa ukuri kwayo kandi uko kuri guturuka mu ijambo ryayo kuko niryo kuri kandi nibwo bugingo.

Maranatha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *