
1 Abakorinto 13:7
Rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.
13. RUBABARIRA BYOSE
Kubabarira ni kimwe mubyo Imana isaba abantu Bose bababariwe nayo nk’ikiguzi cyo gukomeza kwishimira imbabazi zayo.
Umuntu wababariwe akamenya ko nta kintu cyamubaho Imana itabigizemo uruhare, bimutera gutumbira Imana no kwakira imbabazi zayo zimuhesha kubabarira nawe.
Mwene data,
Urukundo ukunda Imana n’abantu bayo rukubera ikiraro kigushoboza gukunda no kubabarira abantu bayo udahatwa ahubwo ukababazwa n’umutwaro w’ububi bikoreye.
Maranatha
Umwami Yesu naze