URUKUNDO RUHEBUJE BYOSE KUBA INGENZI(Day15)

1 Abakorinto 13:7
Rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.

14. RWIZERA BYOSE

Urukundo ntirwizera ibinyoma ariko na none ntirushyira hejuru ibibi gusa ahubwo rwita ku byiza n’ubwo byaba bike rukabibyaza umusaruro.

Kubaho mu isi itagira urukundo bituma tubaho twuzuye ubwoba bwo kugirirwa nabi n’abandi ariko iyo turi mu isi y’urukundo tugira ubwenge butuma twirinda nk’uko Pawulo yagize ati:

_Kandi iki ni cyo mbasabira, ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwiza ubwenge no kumenya kose,_ *Abafilipi 1:9*

Hallelujah

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *