1 Abakorinto 13:7
Rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.
15. RWIRINGIRA BYOSE
Bibiriya ivuga ko urukundo iyo rutunganye rumara ubwoba urufite.
Ibi bituruka kuri iyi ngingo yo kwizera byose kuko urufite ahorana ibyiringiro byo gutabarwa n’Imana ishobora byose bigatuma yizera inzira n’aho itagaragara.
Mwene data,
Imana nk’urukundo nibyo Byiringiro by’abera, iyo iri muri twe biduhesha ibyiringiro byo kubaho kubwayo kuko ari yo soko ya byose.
Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo. 1 Yohana 4:8
Hallelujah