1 Abakorinto 13:7
Rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.
16. RWIHANGANIRA BYOSE
Urukundo Kandi rwerera mu muntu urufite, imbuto yo kwihangana kuko muri rwo twabonye ko habamo n’imbaraga zo kubabarira.
Umuntu ufite urukundo rw’Imana abasha kwakira abanyantege nke akanabihanganira kuko azi ko nawe Imana imwihanganira ikanamubabarira muri byose
Mwene data,
Menya ko urukundo Imana idushakaho kurugira biduhesha kwihangana by’ukuri maze ugenzure niba urwo uririmba ari rwo ufite koko.
Hallelujah