Abaroma 15:7
Nuko mwemerane nk’uko Kristo na we yabemeye, kugira ngo Imana ihimbazwe.
Imwe mu ntambara iba mu mitima y’abantu bataramenya Kristo ni uguharanira kwemerwa kuko bakora byose ngo iyo nyota ishire.
👉🏾Ndambara nte ngo banyemere?
👉🏾Nubake imeze gute ngo banyemere?
👉🏾Ndabwiriza nte ngo banyemere nibiba na ngombwa bazongere bantumire?
Umwigisha umwe yagaragaje icyo kibazo yagereranije na addiction (kubatwa n’ikintu runaka) umuntu agasigara akora byose kugira ngo abandi bamubone.
Uyu munsi rero nifuje kukubwira ko Yesu yakwemeye Kandi nubyunva ukabimenya uraruhuka wumve amahoro usigare ukora byose kubwe aho kuba imbata yo guhora ushaka kwemerwa rimwe na rimwe ukigereranya n’abandi ukabona ntibivamo.
Pawulo yatubwiye ko iyo tuvutse ubwa kabiri dutangira kuberaho Imana muri aya magambo:
Kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye akanabazukira.
(2 Abakorinto 5:15)
Bene data,
Abapfanye na Kristo twese tubereyeho Yesu ni nawe uduha amanota atajuririrwa kuko iyo aduhamirije ntawamuburanya kandi yanakugaye burya ntawagushima ngo bifate kuko yibwiye Yohana ko Ari umugabo wo guhamya.
Yesu rero yakwemeye uko waje kandi yasabye n’abe bose kukwemera niyo mpamvu mu rugamba warwanaga ukwiriye kubohoka kuri iyi ntambara ibuza benshi umudendezo twaherewe muri Kristo Yesu.
Reka dufate urugero rwa Mefibosheti wiberaga I Rodebari kwa Makiri wene Amiyeli,
Mefibosheti mwene Yonatani yemewe na Dawidi hatagendewe kucyo yakoze ahubwo hagendewe kucyo se Yonatani yakoze.
Uko Niko natwe Imana yatwemeye hagendewe ku murimo Yesu yakoze ku musaraba akatugira abana be tukemererwa kurira ku meza ye.
Nyuma yo kubona ineza agiriwe, Mefibosheti yahise aza gutura Hafi y’i bwami nk’uko handitswe ngo:
_Nuko Mefibosheti aguma i Yerusalemu kuko yajyaga arira ku meza y’umwami iteka, kandi yacumbagiraga ibirenge byombi_
*(2 Samweli 9:13)*
Nawe ubwo Imana yakwemeye ukwiriye kuba hafi yayo Kandi ukareka kurwanira icyo wahawe n’Imana mu bundi buryo kuko byababaza umutima w’uwaguhaye icy’ingenzi abonye uri kurwanira ibidafite agaciro.
Shalom