Matayo 24:45-47
“Mbese ni nde mugaragu ukiranuka w’ubwenge, shebuja yasigiye abo mu rugo rwe kubagerera igerero igihe cyaryo?
Uwo mugaragu arahirwa, shebuja naza agasanga abikora.
Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibintu bye byose.
UMUGARAGU MWIZA AZAHEMBWA
Yesu kandi yatubwiye ko umugaragu mwiza agomba kuba afite ubwenge bwo kwita ku bandi no kwita kuri business ya shebuja bikazamuhesha guhembwa ubwo nyir’urugo azagarukira.
Dukwiriye kwibuka ko umurimo twahawe ari uwo kwita ku rutoki rw’Imana ari ryo torero tukabikorana urukundo hatarimo kwikanyiza no kwizamura kuko dufite ikitegererezo kuri Yesu.
Musabe agushoboze kumwigiraho uzahembwa bishimishije.
Maranatha.