IMIGANI (Parables) YA YESU (Umunsi wa22)

Matayo 24:48-50
Ariko umugaragu mubi niyibwira mu mutima we ati ‘Databuja aratinze’,
maze agatangira gukubita abagaragu bagenzi be no gusangira n’abasinzi,
shebuja w’uwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje n’igihe atazi,

2️⃣2️⃣ UMUGARAGU MUBI AZAHANWA

Yesu kandi yaduteguje ko umugaragu mubi uzafata bagenzi be nabi, akanifatanya n’abanyabyaha kubwo kwibwira ko shebuja atinze azabihanirwa.

Ibi byaha 3 ukwiriye kubyirinda ugahora uri maso nk’uko abafite ubutunzi bashyiraho abo kuburinda bityo ukabasha gufata umutungo wa Kristo neza wirinda kuwangirisha irari ry’isi.

Mwene Data nkwifurije gushyira mu bikorwa izi nama

z’umuririmbyi wagize uti: _Guma ku birindiro, ugume ku gicaniro kuko imirindi y’umwami ndayumva mu mwuka_

Maranatha

One Reply to “IMIGANI (Parables) YA YESU (Umunsi wa22)”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *