Yohana6:56
Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye, aguma muri jye nanjye nkaguma muri we.
- KUBA MURI YESU BISABA GUSANGIRIRA KU MEZA YE
Umunsi atanga imitsima, Yesu yahishuye ko kuba muri we bisaba gusangirira ku meza ye, aho twizera umurimo yakoreye ku musaraba bikaduhesha kubabarirwa ibyaha kubwo kwizera no kwihana.
Dusabwa kandi gukomeza gusangira ijambo rye kuko ritubera ‘isoko y’ubuzima muri we nk’uko ibyo kurya bisanzwe bitubera isoko y’ubuzima mu isi.
Mwene data, ntiwabasha kuba muri Kristo ngo uronke inyungu zose tuzabona niba udasangira nawe kuko burya gusangira nawe nizo mbaraga zikwimura i Lodebari mu buryo bw’Umwuka ngo ube hafi ye.
_Nuko Mefibosheti aguma i Yerusalemu kuko yajyaga arira ku meza y’umwami iteka, kandi yacumbagiraga ibirenge byombi._ *(2 Samweli 9:13)*
Halleluiaaaaaah
Be blessed Mtumushi