Yohana10:9
Ni jye rembo, umuntu niyinjira muri jye azakizwa, azinjira asohoke kandi azabona urwuri
KUBA MURI YESU BIDUHESHA AGAKIZA
Nyuma yo kutwibwira nk’umwungeri mwiza, Yesu yakomeje atubwira ko ari we rembo ry’intama umuntu wese yinjiramo agakizwa kandi akabona ubwisanzure.
Kuba muri Yesu byaduhesheje gukizwa umujinya w’Imana Bibiriya ivuga ko uzarya abanzi b’Imana ndetse tukanakizwa uburetwa buzanwa n’icyaha.
Mwene data,
Nuba muri Yesu bizaguhesha agakiza kaguheshe grantie yo kubana n’Imana hano ku isi ndetse no kuzabana nayo nyuma y’ubu buzima, kuko Yesu yatubereye ubwugamo n’ubuhungiro tuwagamamo imbaraga z’icyaha n’umujima uzarya abanzi b’Imana.
Halleluiaaaaah
Amen! Imana idukize uburetwa bwicyaha