1Kor 3:1
Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk’uvugana n’ab’Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk’uvugana n’aba kamere, cyangwa abana b’impinja bo muri Kristo.
11. MURI KRISTO YESU, TURAKURA
Pawulo yandikira itorero ry’i Korinto yarigaragarije ko yabandikiye nk’impinja akabaramiza ifunguro ridakomeye kuko bari bakiri aba kamere.
Ibi bigaragaza ko muri Kristo Yesu dukura hakurikijwe ibihe n’uburyo Imana yagennye kuko icyavutse cyose cyitabwaho kikarerwa n’ababyeyi bacyo kugira ngo habeho kuva mu bwana.
Ibi biduha inshingano zo kwemera kurerwa no kwisuzuma ko dukura tudasaza ahubwo tugenda tuba bashya kubwo kurushaho gusa na Kristo.
Nubona umukristo ugaragaza ibimenyetso by’ubwana rero ntukamuhutaze ahubwo ujye umuba hafi umufashe gukura kandi abanyarwanda baragize bati: “Ntawe ukubitira umwana gukura ahubwo amukubitira kurya”.
Halleluiaah
Amina!Amina!!!