2Kor 1:21
Imana ni yo idukomezanya namwe muri Kristo kandi ni yo yadusize.
11. MURI KRISTO YESU TURAKOMEZWA
Mu rugendo rwo kubahisha Imana dufite mu isi habamo urugamba rusaba ko abarurwana bakomera kugira ngo barutsinde.
Pawulo atubwiye ko gusigwa kwacu kubonekera muri Kristo Yesu, kuko muri we tuhasanga intwaro zose z’Imana Bibiriya itubwira ko tugomba gutwara ngo tubashe gukomera ku munsi mubi.
Bene data,
Murasabwa kuba muri Kristo Yesu ngo bibaheshe gukomera kandi tuba muri we kubwo kwemerera ijambo rye kutuyobora tukagendera mu bushake bwayo.
Halleluiah
Rwose twambare intwaro zituma tunesha be blessed Mtumushi wa Mungu